twebwe umunyamulenge wese,
turabandikiye,tubabwira ngo birababaje kubona uko mwebwe ingirwa bayobozi,abanyabwenge batoranijwe,abasirikare bafashe intwaro ngo bararengera umunyamulenge,aba padiri,abanyepolitike,abanyamadini,n'abandi bababaje biyitirira ko bahagarariye umuryango mugari w'abanyamulenge,bakiha no kubavuganira,kandi bakabikora mu buryo bugayitse,bwuzuye immaturité,no kwishakir'amaramuko baka hypotequer communauté yose,kabone n'ubwo yashyira ariko akiberaho,ibyo nta bucucu busumba ubwo,kandi nta kwiteganyiriza kubi kuri munsi y'ibyo mukora.
Ariko igihe n'igihe cyacyo,igihe twataye ngo tubatezemo impinduka muzatugezaho,igihe twabonaga amapeta tukibwira ko tubonye amahoro,igihe twabonaga abayobozi,n'aho n'abayobya,igihe twabonaga abungeri akaba aribo batatanya intama ( ngaho mabungo,cepeza,cadez,celmez,celpa yewe n'ibindi ngo abanyshamba,cangwa ngo ab'agashyamba....)icyo gihe cyose kirarangiye,kandi war'umwijima mu bwoko bw'abanyamulenge,ariko izuba riravuye,mukanguke dukore.kandi imikorere y'ejo hashize,yibagirane,ndetse tuyihaye imbabazi kugira ngo twisubireho,dutekereze neza,duteganye ejo hacu n'ah'abana bacu.
Dusabye ko murambika hasi ibintu byose byatesheje agaciro umunyamulenge,bikaba bituzaniye ingaruka yo guhinduka amenyo y'abaseka,igihugu kikaba cyahindutse amatongo,abantu bose bakaba babaye impunzi,imisozi yavugirwagaho impundu n'ibihimbano by'umwuka,agatorero muri buri muhana,babazanya abakene ,abapfakazi n'impfubyi ngo zifashwe,hahindutse positions z'imbunda zikomeye n'urusaku rw'amasasu,amahoro yatsimbuwe n'amaraso,kandi amaraso amenwa n'abavukana!!!! iyaba bar'abandi muzi neza ubutwari n'intsinzi twagiraga iyo twabikoreraga mu bumwe,iyo twibukaga imirage y'abasogokuru mumifomoro yabo,y'ukuri atar'imifitirano,indilimbo z'umuco mu mbyino za kinyamurenge bavuga ngo: UWANGA UWABO ARAGAHUMANA,none koko bibaye byo,kwangana kwacu kwaduhumanije,ariko haracyar'ibyiringiro,kandi NTA MUTI WISHE IBERE,n'ubu twakongera tukaba umwe nkuko twahoze,ntibyadutwara iminsi ibaze ku ntoke igihugu cyacu kikongera gutembamo amata n'ubuki.
Mwabaye mute?ninde wabaroze? n'iki mwabuze gituma tuba igitutsi mu moko n'amahanga y'andi kandi tur'abagabo bafite abagaba,tukagira n'umugaba mukuru ariwe KRISTO,ubu murareba mugasanga atabagaya?
TURASHAKA KO TUBA UMWE,UBUMWE BW'ABANYAMULENGE tubisabye ko bikorwa bwangu,kandi iyo gusaba kudashobotse,hakoreshwa imbaraga.
Mwibuke Dawidi ubwo yatumye kuri Nabaali ngo amusabye ifunguro ku neza,akabyanga,iyo atagira umugore w'ubwenge ABIGAYILI urugo rwe ruba rwaratigishwe na Daudi,niko byatugendera niba mutagize abahaguruka ngo bazibe icyuho.
Bagabo ni muhuze,bagore mwubake ingo,banyabwenge ni mutekereze,basirikare muhuze imbaraga,banyepolitike,nimuvuganire ubwoko mureke inda zanyu,ese nibamara gushyiraho muzasigarana n'abande,ko bazabikuza nkuko twikuzaga imyumbati duhaze amata n'amagambo y'amahoro.
Ntituvuze byinshi kuko tuzi ko umugabo abwirwa bike ibyinshi akabyibwiriza.kandi mwibuke ibanga ryacu rya kera.
Turangije tubibutsa umugani uvuga ngo UWIGIZE IGITEBO AYORA IVU ariko kandi ngo UMUGABO ABA UKO ASHAKA KUBA IYO ABISHATSE.
tuzabandikira ubutaha tumaze kureba reaction zanyu kubyo tubakanguriye.
N'Abanyamulenge bababaye ubu
Imana ibahe kwunva neza
Murakoze

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire